Ukwemera kwacu

Ukwemera kwacu updated

 

UKWEMERA KWACU
I. IMANA
Twemera ko hariho IMANA imwe rukumbi y’ukuri ; Umuremyi w’ibintu byose. Mu Mana imwe harimo Ubutatu: Imana Data wa twese, Imana Umwana, n’Imana Umwuka Wera. Buri wese mu bagize Ubutatu ahwanyije Ubumana n’undi ntakigabanijeho n agito, bityo rero ukwera kugaragaye kuri umwe kuba kuri no ku wundi uwariwe wese mu bagize Ubutatu bw’ Imana.
Imana irihagije ubwayo nta nkunga iyariyo yose ikenera hanze yayo, ntihindagurika mu miterere yayo, Imenya byose, Ibera hose icyarimwe, Irera, Ishobora byose, kandi ntiwayisobanukirwa uko yakabaye.
Mu nzira zayo zose; gukomera kwayo ntikugira umupaka, Igira imbabazi, Irakiranuka, Irihangana, Igira impuhwe, kuyigeraho bishoboka gusa iyo unyuze kuri Kristo
Imana ni Urukundo, bityo rero inama zayo n’ ibikorwa ni muri Rwo wabishakira, ni Rwo kamere yaYo y’ ibanze.
YESU KRISTO
Twemera ko YESU KRISTO ari Imana.
YESU w’I Nazareti yari Imana ifite umubiri w’ umuntu, akaba Imana nya Mana kandi akaba umuntu nya muntu. Yihinduye umuntu mu gihe inda isamwa mu buryo butangaje n’Umwari Mariya mu mbaraga z’Umwuka Wera. YESU yaje mu isi kugirango adukize.Yarababajwe, arabambwa, arapfa, arahambwa, ku bwacu.
Twemera ko YESU KRISTO yazutse atsinze urupfu. Yazukanye umubiri ufite ubwiza buhebuje
Yazamutse ajya mu Ijuru , ubu yicaye ari Umwami nyiri icyubahiro , ari iburyo bw’Imana Data, adusabira , kandi niwe Muhuza umwe w’Imana n’abantu .Azagaruka kandi azacira abantu imanza
YESU KRISTO yabayeho atagira icyaha .Yemeye kuba impongano (indishyi) y’ibyaha Ubwo yapfaga ku musaraba, yishyizeho igihano cyari kitugenewe, kugira ngo Umwizera wese abone agakiza.
UMWUKA WERA
Twmera yuko Umwuka Wera ari umwe mu bagize Ubutatu bw’Imana. Twemera ko Umwuka Wera yazanywe mu isi no guhishura, no kubahiriza Kristo, no guhesha abantu agakiza. Yemeza abantu ibyaha, akabazana kuri Kristo, akabaha Ubugingo bushya. Atura muri bo uhereye igihe babyariwe ubwa kabiri, kandi abashyiraho ikimenyetso kugeza ku munsi wo gucungurwa.
Umwizera yuzuzwa Umwuka Wera mu bugingo bwe, agahabwa imbaraga n’uwo Mwuka Wera no kuyoborwa na we kubwo kwizera. Buri mwizera yahamagariwe kubaho mu mbaraga z’Umwuka Wera utuye muri we kugirango adakora ibyo kamere irarikira, ahubwo yere imbuto zubahisha Imana.
IBYANDITSWE BYERA
Twemera yuko Biblia igizwe n’ibitabo 66.Muri byo 39 bigize Isezerano rya Kera, naho 27 bigize Isezerano Rishya. Byatanzwe nta mafuti arimo, byanditswe n’abera b’Imana bashorewe n’Umwuka Wera. Birimo ibikwiriye byose ngo abantu bakizwe. Nibyo bituyobora mu kwizera no mu migendere yacu, kandi cyane cyane bigaragaza

ibyerekeye YESU KRISTO.
Twemera yuko Ibyanditswe Byera byerekana rwose gushaka kw’Imana; nuko rero abantu ntibakwiye guhatwa gukurikira cyangwa kwizera ibitari muri byo cyangwa ibidashobora guhinyuzwa na byo, kugira ngo babone gukizwa.
ABANTU
Umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana nta cyaha afite, kubwo kutumvira aza gucumura ku Mana, ibyo bituma atandukanywa nayo. Kugwa mu cyaha kwa Adamu kwatumye abantu bose bacirwaho iteka.
Kamere y’umuntu yarononekaye.Kubwo ibyo, ntashobora kunezeza Imana .Buri wese akeneye kuvuka ubwa kabiri no guhindurwa mushya n’Umwuka Wera.
AGAKIZA
Agakiza k’umuntu ni impano yuzuye Imana itangira ubuntu; nta kintu na gito umuntu abasha kuyongeraho kugira ngo akizwe, yaba imirimo myiza cyangwa imihango y’idini.
Abo Imana iha agakiza, bitwa abakiranutsi, ni abashyira ibyiringiro byabo muri YESU KRISTO, bakamwizera nk’Umwami n’Umukiza wabo bwite .Umuntu wese wizeye YESU KRISTO nk’Umwami n’Umukiza we bwite yitwa umukiranutsi mu maso y’Imana.
ITORERO
Imana itegeka ubwoko bwayo guteranira hamwe buri gihe kubwo kuyisenga, gukora imihango y’Itorero, guhimbaza, gukomezanya no guhugurana dukoresheje Ibyanditswe Byera. YESU KRISTO ni Umutwe w’Itorero ariryo mubiri we ugizwe n’abantu bose, abakiriho n’abapfuye bunzwe na Kristo kubwo kwizera.
IBY’IMPERUKA
Iyo Uwizera apfuye, ahita abonana na Yesu Kristo ubutazatandukana, akaba azi neza ko ategereje kuzambikwa umubiri mushyashya mwiza cyane mu gihe cyo kuzuka.
Iyo utizeye apfuye yinjira ahantu hamutandukanya burundu n’ Imana,akaba aba azi neza ko ategereje kuzuka k’ umubiri we, no gucirwaho iteka, ndetse no guhabwa igihano kitazagira iherezo.
Twizera ko Impanda y’imperuka izavuga, abapfuye bizera bazuke, abakiriho bizera nabo bahindurwe, ibyo byiciro byombi bumvire impanda icyarimwe, bose bazamurwe basange Yesu ku gicu aho azaba abategerereje. Bazamarana na Yesu imyaka itatu n’ igice, aho ku gicu, abera bahabwa amakamba. Iyo myaka nirangira Yesu azajyana Itorero mu ijuru kurimurikira Imana Data, nanone bahamarane imyaka itatu n’ igice. Iyo myaka itatu n’ igice nayo nirangira, nibwo Yesu azagarukana n’ Itorero kwima imyaka igihumbi ku isi.
Iyo myaka igihumbi nirangira, Yesu azaboha satani, abanyabyaha nabo bazukire guhanwa, hanyuma Satani n’ abanyabyaha basigare mu ihaniro ritazagira iherezo, maze Yesu asubirane n’ Itorero mu ijuru kubanayo bitagira iherezo.